photo
photo

Ubwongereza – Brexit : Noneho nta gisibya Ubwongereza buvuye muri EU

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza yemeje umushinga wa Minisitiri w’Intebe, Boris Johnson, urimo amasezerano yo gukura iki gihugu mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi “Brexit”, cyangwa mu rurimi rw’Igifaransa cy’impine “Sortie de la Grande Bretagne dans l’UE”.

Abadepite bo mu ishyaka ry’abakozi

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza bemeje uyu mushinga wa guverinoma ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, aho watowe n’abagera kuri 330 kuri 231 batawutoye.

Uyu mushinga mu cyumweru gitaha uzajyanwa muri Sena, kugira ngo usuzumwe byisumbuye. Gusa ababikurikiranira hafi barasanga iyi ari inzira iharuye yo kuba u Bwongereza bwakwivana muri EU tariki 31 Mutarama.

Umwaka ushize abagize inteko ishinga amategeko bakunze kwanga gutora ibikubiye mu mushinga wa Boris Johnson wo kuvana u Bwongereza muri EU, nk’uko babigenje ku bwa Theresa May, yasimbuye.

Gusa kuba ishyaka ry’abadaharanira impinduka [Conservateurs] riyobowe na Minisitiri w’Intebe Boris Johnson, mu kwezi gushize ryaregukanye imyanya myinshi mu yahatanirwaga mu bagize Inteko Ishinga amategeko, byamuhaga amahirwe ko umushinga we utambuka.

Abagize inteko bakemuye ibibazo by’ingenzi byari mu gutandukana k’u Bwongereza na EU, cyane cyane uburenganzira bw’abaturage ba EU ndetse n’amasezerano y’iby’imari y’u Bwongereza.

Minisitiri w’Intebe Boris Johnson akoze icyananiye abamubanjirije !

Banateganyije kandi amezi 11 y’inzibacyuho yo kwemeranya ku bufatanye bwagutse bw’u Bwongereza n’ibindi bihugu 27 bisigaye muri EU. Uyu mushinga kandi ugomba kwemezwa na EU.

Umunyamabanga w’iyi gahunda ya Brexit, Steve Barclay, yavuze ko uku gutora uyu mushinga bizatuma u Bwongereza bukomeza umugambi wabwo wakunze guhura n’ugushidikanya kwinshi.

Ati “Uyu mushinga uratwizeza ukwivana muri EU neza dufite amasezerano akuraho urujijo mu bucuruzi, kurengera uburenganzira bw’abaturage bacu kandi tukanizera ko dushobora kugenzura ifaranga ryacu, imipaka yacu, amategeko yacu ndetse na politiki y’ubucuruzi”.

Biteganywa ko u Bwongereza buzakomeza kugendera ku mategeko ya EU kugeza mu mpera za 2020 ndetse bishobora no kurengaho, kugira ngo ibikorwa by’ubucuruzi bihabwe umwanya uhagije wo kwitegura.

U Bwongereza kandi buzishyura nibura miliyari £33 yo gutandukana na EU, ndetse uburenganzira bw’abaturage ba EU baba mu Bwongereza cyangwa ubw’Abongereza bari muri EU, buzakomeza kubahirizwa.
Mu Ukwakira umwaka ushize nibwo u Bwongereza bwongerewe amezi atatu yo kuva muri EU.

Ni nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson, yandikiye EU, asaba ko igihugu cye cyongererwa igihe cyo kuva muri uyu muryango, mu gihe byari biteganyije ko itariki ntarengwa ari iya 31 Ukwakira 2019.

Ingoro y’Inteko Ishinga amategeko y’Ubwongereza

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wemeye kongerera u Bwongereza igihe cy’amezi atatu, ni ukuvuga kugeza kuwa 31 Mutarama 2020, kugira ngo bube bwavuye muri uyu muryango neza.

Ababikurikiranira hafi basanga kuva muri uyu muryango ari nko kwiniga no kwiha akato mu bindi bihugu by’Iburayi, kandi ubukungu bwayo ngo buzahazaharira, kuko buzajya busoreshwa imisoro mu byinjira mu gihugu cyabo, mugihe hari ubwumvikane mu rwego rw’amahôro (Tax)..

U. Alphonse

ibitekerezo

kwamamaza