photo
photo

Ubutabera : Nsabimana Callixte wiyise irya Sankara imbere y’ubutabera

Mu gihe Urukiko Rukuru mu rugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rukorera mu Karere ka Nyanza, kuri uyu wa Mbere tariki 13 Nyakanga 2020 rwasubukuraga urubanza rwa Nsabimana Callixte wiyise Majoro Sankara ku byaha 17 ubushinjacyaha bumurega, uregwa yabwiye urukiko ko Perezida wa Zambia, Edgar Lungu ko yabemereye inkunga yo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ubushinjacyaha b’u Rwanda burega Nsabimana Callixte wiyise Majoro Sankara ibyaha 17 bijyanye no guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’abarutuye, ibi byaha akaba yarabikoze ubwo yari Visi Perezida w’umutwe wa MRCD ufite abarwanyi ba FLN yari abereye umuvugizi.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Mbere Nsabimana Callixte yabwiye urukiko ko Perezida wa Zambia, Edgar Lungu ko yabemereye inkunga yo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Iburanisha ryabaye hifashishijwe uburyo bw’iyakure buhuza impande ziburana hifashishijwe amashusho mu kwirinda icyorezo COVID-19. Abacamanza batatu n’umwanditsi bari mu cyumba cy’urukiko i Nyanza, Nsabimana Callixte ari muri gereza ya Mageragere i Kigali hamwe n’umwavoka we. Abaregera indishyi muri urwo rubanza bari mu rukiko i Nyanza, gusa umubare wabo wiyongereyeho.

Mu baregeye indishyi bagaragaye mu rukiko i Nyanza barimo Nsengiyumva Vincent wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata abarwanyi ba FLN batwikiye imodoka bakanamukomeretsa mu ijoro ryo ku wa 19 rishyira 20 Kamena 2018, ubwo bagabaga igitero muri uwo Murenge.

Iburanisha ryatangiye perezida w’Inteko y’abacamanza asaba abitabiriye iburanisha kwihangana kuko ryatinze gutangira, bitewe no gutegereza bamwe mu baregera indishyi batinze kuhagera, n’ikibazo cy’ikoranabuhanga ritagenze neza muri gereza ya Mageragere, aho Nsabimana Callixte (Majoro Sankara) afungiwe.

Ukuriye iburanisha yavuze ko umubare w’abaregera indishyi wiyongereye aho babaye batandatu, ndetse ko bose baza guhabwa umwanya bakagaragaza imyirondoro yabo n’ibyo baregera.

Sankara yahise ahabwa umwanya, avuga ko mbere yo kwisobanura icyaha ku cyindi aregwa, ashaka kugira ikindi avuga, ko hari igihugu n’umuperezida wacyo adashaka kuvuga bateye inkunga umutwe wa MRCD. Urukiko rwamusabye ko abivuga kuko ‘nta mabanga akwiye kubamo kuko abaregera indishyi bari mu rukiko bashaka kubyumva.

Callixte Sankara

Yavuze ko mu mpera za 2017, Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, yemereye perezida wa MRCD, Paul Rusesabagina, ko azamufasha guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, ahita anatanga ibihumbi 150 by’amadolari nk’inkunga.

Yavuze ko mu ntangiriro za 2019, mbere gato y’uko afatwa, uwitwa Nsengiyumva Appolinaire uri mu bayobozi bakuru b’ishyaka PDR Ihumure, rimwe mu yagize MRCD, yagiye kubonana na Perezida Lungu ku nkunga azatera FLN.
Yashimangiye ko kugira ngo ingabo za FLN zihaguruke zitangire kugaba ibitero, byaturutse ku nkunga yatanzwe n’igihugu cya Zambia.

Yatangiye yisobanura ku cyaha cyo ‘kurema umutwe w’ingabo utemewe’, avuga ko acyemera akanagisabira imbabazi. Yavuze ko tariki ya 15 Nyakanga 2018 ari bwo yinjiye mu Mutwe wa FLN, awubera umuvugizi ariko atagize uruhare mu kuwushinga.
Yasobanuye ko kuri iki cyaha hari aho Ubushinjacyaha bwagiye bwibeshya ku mateka ye, nk’aho bwavuze ko igihe yari umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yari icyigomeke, agumura abandi banyeshuri akaza no kwirukanwa.

Yavuze ko amaze kwirukanwa muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR), yagannye inzego zitandukanye ziramurenganura, zitegeka ko asubira kwiga ariko babyumvikanaho n’abayobozi ba NUR ko azahabwa ibizamini akazajya mu birori byo gusoza amasomo (graduation) nk’abandi, kandi byarakozwe.

Ku byavugwaga ko yatangiye kurwanya Leta akiga muri UNR, yavuze ko atari byo kuko ‘yagiranye ikibazo n’abantu ku giti cyabo’ kandi icyo gihe inzego za Leta y’u Rwanda ari zo zamurenganuye.

Yavuze ko mu 2013 ubwo yabaga muri Tanzania aribwo yavuganye n’umuntu wabaga muri Afurika y’Epfo, amubaza niba yahakomereza amashuri, amwizeza ko azabimufashamo bituma ajyayo. Yasanze abamwakiriye baba mu Mutwe wa RNC ya Kayumba Nyamwasa, baramuganiriza, bamusaba kujya muri uwo mutwe.

Nyuma ngo bamujyanye kubonana na Nyamwasa baraganira, amubwira imigambi afite yo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, amusaba kujya kuri Radio Itahuka bagafatanya iyamamazamatwara. Nyuma ngo yabonanye na Patrick Karegeya na we bagirana ibiganiro bigamije guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Yabwiye urukiko ko abantu bo muri RNC bamugaragarije ingingo nyinshi zigaragaza Leta y’u Rwanda nabi, bituma ashyuha mu mutwe yiyemeza gufatanya nabo.
Uyoboye iburanisha yamubajije impamvu yemeye gushukwa kandi ari umuntu warangije Kaminuza azi ubwenge, asubiza yifashishije umugani ko ‘ihene mbi ntawe uyizirikaho inziza’, yemera ko yashutswe bitewe n’abo yaganiriye nabo bari bakomeye barimo Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya, bamwemeje arayoboka.

Nsabimana yaje kuva muri RNC, ajya gushinga no kuyobora Ishyaka ryitwa Rwandese Revolutionary Movement, RRM. Ryaje kwihuza na PDR Ihumure na CNRD Ubwiyunge, bashinga Ihuriro MRCD riyobowe na Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte aba Visi Perezida wa Kabiri, banashinga Umutwe bise FLN, awubera umuvugizi.

Ku byo ashinjwa byo gushakira abarwanyi ba FLN ibikoresho n’inkunga, yemeye ibyo aregwa, avuga ko yabikoze ajya kuri radio agasaba abantu gutera inkunga uwo mutwe. Yasobanuye ariko ko nta mbunda cyangwa amasasu yaguze ngo aboherereze ku rugamba.

Ku kijyanye no kwinjira muri FLN kandi azi ko ari umutwe w’iterabwoba, yavuze ko atari ko bawitaga kuko bawitaga ‘umutwe ugamije guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ku bijyanye n’ibitero byagabwe na FLN muri Nyaruguru na Nyamagabe mu Majyepfo y’u Rwanda mu myaka ishize, yemeye ko yabigizemo uruhare ndetse akagisabira imbabazi’.

Yavuze ko uruhare yemera muri ibyo bitero byose ari ubukangurambaga bwo gusaba abantu gushyigikira ibyo bitero no gusaba Abanyarwanda kwivumbagatanya.
Yavuze ko ibitero byabaye byose ari mu gihugu cya Comores ariko yahabwaga amakuru n’abayoboye imirwano agakora ubukangurambaga mu binyamakuru n’ahandi.

Icyaha cyo gutanga amabwiriza ku gikorwa cy’iterabwoba yacyemeye avuga ko ntaho yahera agihakana kuko yari umwe mu bayobozi bakuru ba MRCD. Gusa yavuze ko atatangaga amabwiriza ya gisirikare ahubwo yayatangaga mu rwego rwa politiki cyane cyane ajyanye no gukora ubukangurambaga.

Yasobanuye ko bari barumvikanye n’abayoboye abarwanyi ko bazajya bagaba ibitero, ariko batabahaga amabwiriza y’uko babigaba n’aho batera; bisobanuye ko kugaba ibitero byakorwaga n’abakuriye abarwanyi bayobowe na Habimana Hamada.
Icyaha cyo kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba yacyemeye avuga ko harimo uruhare rwe n’ubwo bitandukanye n’uko Ubushinjacyaha bubisobanura.

Yemeye ko yinjiye muri uwo mutwe tariki ya 15 Nyakanga 2018, bityo avuga ko abyemera akabyicuza akanabisabira imbabazi. Yemeye kandi icyaha cyo gukora ibikorwa by’iterabwoba no kugambana no gushishikariza gukora iterabwoba, bityo akaba abisabira imbabazi.

Yemeje ko yagiye akorana n’abantu batandukanye ndetse na Leta z’amahanga zirimo igihugu cya Uganda, bagamije guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda. Gusa yavuze ko ari bwo bari bagitangira kuvugana na Uganda, ariko mu byo bemeranyije nta na kimwe cyari cyarashyizwe mu bikorwa.
Yavuze ko amafaranga FLN yahereyeho igaba igitero yari yatanzwe na Perezida wa Zambia, Edgar Lungu.

Yanemeye kandi icyaha cyo kuba icyitso cy’abateye bakica no gufata abantu bugwate, kuko abarwanyi ba FLN yavugiraga bafashe bugwate abaturage mu bitero bagabye i Nyaruguru, ariko avuga ko atigeze abyigamba nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga.
Yakomeje avuga ko n’ubwo atari ahibereye, ariko ari ingaruka z’umurongo bari baratanze wo gushoza intambara ku Rwanda.

Icyaha cyo gukwiza amakuru atariyo n’icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu mahanga, yavuze ko iki acyemera atazuyaje.
Kuri iki cyaha yasabye imbabazi Abanyarwanda, Perezida wa Repubulika n’urukiko.
Iburanisha ryasubitswe saa 12h38, urukiko ruvuga ko ibyuma by’ikoranabuhanga ruri gukoresha bigiye gukoreshwa mu rundi rubanza, bityo Sankara azakomeza kwiregura tariki ya 10 Nzeri 2020.

Nsabimana Callixte wari umuvugizi w’inyeshyamba za FLN aregwa ibyaha 17 bishingiye ku bitero ku Rwanda n’ibikorwa by’abo barwanyi.

Birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, icyaha cy’iterabwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi.

Aregwa kandi gufata bugwate, gukwiza amakuru atariyo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, guhakana Jenoside, kwiba yitwaje intwaro, gutwika, kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, gukubita no gukomeretsa ku bushake no gutanga, kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.

Uhagaze Alphonse

ibitekerezo

kwamamaza