photo
photo

USA-IRAK : Urupfu rwa Jenerali Qassem Soleimani intambara iratutumba hagatiy’ibihugu byombi

Urupfu rutunguranye r wa Jenerali Qassem Soleimani, wari Umuyobozi Mukuru w ‘Ingabo zirinda icyiswe Impinduramatwara ya Irani (Le gardien de la Révolution iranienne), akaba yararashwe n’ingabo za Amerika, ku mabwiriza ya Perezida Donald Trump wa Amerika, guterana amagambo birakomeje.

Imbaga y’abaturage ba Irani bariye karungu, bagiye gushyingura Jeneral Qassem Soleimani bagenda baririmbira icyarimwe ngo "Amerika iragapfa".

Hari abaraguza umutwe bemeza ko amaraso y’uriya musirikare w’ipeti rya gisirikare, akaba n’icyamamare mu gihugu kubera ibigwi bye n’umurava byamurangaga, mu kwibasira Amerika na Isiraheli, bitazasiga ubusa amaraso ye adahorewe na Leta ya Irani, kuko kuva ku mutegetsi mukuru kugeza ku muturage usanzwe bahagurikye hamwe nk’umuntu umwe, mu kwamagana Ubutegetsi bwa Amerika na Perezida wayo Donald Trump, mu majwi aranguruye bose hamwe ngo Amerika iragapfa, Isiraheli iragapfa Mort à l’Amérique. mort à l’Israel".

Ndetse hari n’abongeraho ko bishobora gukongeza akajagari k’umutekano muke mu karere Irani iherereyemo,

Ibendera rya Amerika rihabwa inkongi y’umuriro kubera uburakari !
Perezida Donald Trump avuga ko kwica Gen. Qassem Soleimani ari uguhagarika intambara !
Gen. Qassem Soleimani wivuganywe n’ingabo za Amerika, zimutuyeho igisasu cyarashwe na Drone !

N’ubundi byari nko gukoma rutenderi

Inzobere muri Dipolomasi ziratangaza ko n’ubundi n’uriya musirikare mukuru atararaswa, ibihugu byombi ntibyari bibanye neza, kiriya cyemezo cyo kumwica cyategetswe na Donal Trump cyabaye nko guhuhura uwo mubano n’ubundi ujegajega.

Ku ruhande Perezida wa Amerika, Donald Trump arabyemera akavuga ko kwica uriya Jenerali Soleimani, yabyise ko ari uguhagarika intambara, kuko n’ubundi yibasiraga inzirakaremgane.

Abasesenguzi muri politiki siko babibona, bakaba bavuga ko Trump gukora kiriya gikorwa cy’ubuhutsi nk’uko bivugwa, ngo byari impamvu za politiki zo gusisibiranya amatora yo kumweguza ku butegetsi, kubera amanyanga yakoze afatanyije na Perezida wa Ukraine, mu mugambi wo kwambika isura mbi uwo bazahangana mu matora y’ubutaha, ngo abone uko amutsinda mu matora bitamugoye.

Zeinab Soleimani, umukobwa wa Gen. Qassem Soleimani yasabye ubutegetsi bwa Irani guhorera umubyeyi we !

Ubwongereza bwateye ingabo mu bitugu ku iyicwa rya Jenerali Soleimani, mu ijwi rya Minisitiri w’Intebe, Boris ayo yavuze ko kumwivugana ntawe ukwiye kumuririra kuko intoki ze zijejeta amaraso z’abo yishe abaziza ubusa.

Nyuma y’iryo tangazo rya Trump ryishinja urupfu rwa Jenerali Soleimani, Uhagarariye Irani muri ONU yatangaje ko n’ingufu za gisirikare zishobora gukoreshwa mu kwihorera kuri Amerika,

Umuyobozi w’umutwe w’intagondwa za Hezbollah, Sayyed Hassan Nasrallah yahigiye kuzahorera Gen. Soleimani yica Abanyamerika !

Nk’uko bivugwa n’abandi bahamya bo hirya no hino ku isi, Amerika na Irani bishobora kurwana intambara yeruye, ndetse n’ibindi bihugu by’ibihangange ku isi, bishobora kwenyegezamo akaboko muri ubwo bushyamirane, mu by’ukuri butifuzwa, kuko bwakwangiza byinshi ku isi, haba ku izamuka rya peteroli yarushaho gutumbagira mu giciro cyo hejuru ; ndetse n’ubukungu bw’isi muri rusange bwajya ahaga.

Amakuru ya AFP

Uhagaze Alphonse

ibitekerezo

kwamamaza