photo
photo

SP Rwanda : Tombora XMAS BONANZA izafasha abakiliya bayo kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka neza

SP Rwanda, Kampani icuruza ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda, kuri uyu mugoroba wo ku italiki ya 03 Ukuboza 2019, niho Umuyobozi Mukuru wayo, Bwana Yves Legrux nabo bafatanyije batangije tombola “SHIMIRA XMAS BONANZA”, igamije gutanga ibihembo byo gushimira abakiliya bakoranye nayo, muri uyu mwaka wa 2019 ugeze ku musozo.

Umuyobozi Mukuru wa SP Ltd Rwanda, Yves Legrux, aganira n’abanyamakuru/ Foto ijabo.net

Umuhango wo gutangiza iki gikorwa wabereye kuri sitasiyo y’i Nyarutarama. Abakiliya bazatombora kimwe mu bihembo byateganyijwe, bizabafasha kurangiza mu byishimo iminsi mikuru ya Nohelki n’ubunani. Ibihembo byateganyijwe harimo kunywesha lisanzi cyangwa mazutu, kumena amavuta y’ikinyabiziga nta kiguzi n’ibindi bigamije gushimisha abakiliya babanye nayo muri uyu mwaka dusoje.

Madamu Jeanine Kayihura ahamagara kuri phone uwatomboye igihembo

Avugana n’itangazamakuru Madamu Jeanine Kayihura, ushinzwe anasitasiyo ya SP Rwanda yagize ati :
Iki gikorwa ni ukugirango twereke abakikiya bacu ko tubafite ku mutima, muri ibi bihe bya Noheli n’ubunani, ni igikorwa cyatangiye ku italiki ya mbere y’ukwezi kwa 12, kikazarangira kuya 24 z’ukwa cumi n’abiri, kizamara iminsi 24, twafashe amasitasiyo 24, ni ukuvuga amasitasiyo 12 ari mu mujyi wa Kigali n’andi 12 ari mu ntara zose. Buri wa kabiri rero tuzajya duhamagara uwagize amahirwe yo kubona iryo shimwe, kuko ari igikorwa kijyanye n’iminsi mikuru ya Noheli, none turatanga impano yo guhinduza amavuta mu modoka “.

Jeanine Kayihura yagize ati : "Iki gikorwa ni ukwereka abakiliya bacu ko tubafite ku mutima muri iki gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka.

Jeanine Kayihura, yakomeje avuga ko kuwa kabiri w’icyumweru gikurikira, uzagira amahirwe azatsindira essence y’imodoka, ubwa gatatu bazatsindira Cylindre yuzuyemo gazi n’ibikoresho bayo byose, aribyo icupa n’ishyiga ryayo (cuisinière), naho impano yo ku italiki ya 24 izaba igizwe n’ ibiribwa bizaribwa kuri Noheli.

Umumotari Tuyizere Alemance niwe wegukanye igihembo

Umuyobozi Mukuru wa SP Ltd mu Rwanda Yves Legrux yatangaje ko iki gikorwa batangije, ari ingenzi ku bakiliya bakoranye na SP muri uyu mwaka tugiye gusoza, yagize ati : ‘‘ Turashimira abakiliya bacu twakoranye neza, akaba ariyo mpamvu tugomba kubazirikana mu mpera z’uyu mwaka kuko nibo dukesha umusaruro twabonye”.

Abakozi ba Sitasiyo SP Nyarutarama bafatanyije ibyishimo n’umunyamahirwe Tuyizere.

Aya mahirwe akaba areba abakiliya bose babashije kunyweshereza kuri sitasiyo za SP ziri mu gihugu hose.

Uhagaze Alphonse
Email : uhagaze2017@gmail.com

ibitekerezo

kwamamaza