photo
photo

Rutanga Eric: Nyuma y’igitego yatsinze Kiyovu Sport byatumye ayisinyira

Yanditswe na Alexis Ngarambe

Uwahoze ari kapiteni w’ikipe ya RayonSports FC, ari we Rutanga Eric yatangaje ko umukino ubanza wa shampiyona, ubwo Kiyovu Sport yatsindwaga na Rayon 1-0, uri mu mikino yamuhesheje amafaranga menshi, nyuma yo gutsinda igitego cyabahesheje amanota atatu bigatuma abengukwa n’iyi kipe yerekejemo.

Muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020, ikipe ya Rayon Sports FC yatsinze umwe mu bakeba bayo, ari we Kiyovu Sport, batsinze igitego 1-0 mu mukino ubanza wa shampiyona nubwo byarangiye shampiyona isheshwe burundu.

Iki gitego cyahesheje Rayon Sports FC amanota atatu, cyatsinzwe na Rutanga Eric wahoze ari kapiteni w’iyi ariko yaramaze gutandukana nayo akerekeza muri Kiyovu Sport Fc mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere izamugeza muri 2022.

Ni igitego Rutanga yatsinze mu minota ya nyuma kuko haburaga gusa iminota ibiri ngo umukino urangire, maze ku mupira wari uteretse ariko wari kure y’izamu rya Kiyovu Sport ryari ririmo Bwanakweli Emmanuel, ariko ujya mu rushundura.

Rutanga aganira na Radio Isango Star, yatangaje ko iki gitego cyamuhesheje amafaranga menshi yahawe n’abakunzi ba Rayon Sports FC nyuma y’ibyishimo yabahaye byo gutsinda umukeba wabo w’ibihe byose nkuko bitangazwa na FunClub dukesha iyi nkuru.

Yagize ati “Igitego natsinze Kiyovu mu mikino ibanza ya shampiyona, nicyo cyampesheje amafaranga menshi bwa mbere. Kuri sitade nahakuye angana n’ibuhumbi 500 by’u Rwanda nyuma nohererezwa andi angana n’ibihumbi 80 by’u Rwanda. Nicyo cyamesheje amafaranga menshi kuva natangira gukina.”

Uyu mugabo kandi, muri byinshi yagarutseho, anavuga ko kuva mu kipe ya APR FC ari byo bitinyitse kuruta kuva muri Rayon Sports FC, cyane ko n’ubuzima bwo muri aya makipe yombi butandukanye cyane, ahanini bishingira ku mikoro aya makipe akoresha.

Gusa nanone, Rutanga ntahakana ko Rayon yamufashije kongera kuzamura izina rye ndetse binatuma yongera guhabwa icyize mu kipe y’igihugu Amavubi ataherukaga kubonamo umwanya wo gukina.

ibitekerezo

kwamamaza