photo
photo

Rusizi : Hatangijwe porogaramu “Umurinzi” yo gukingira Ebola ku mipaka y’u Rwanda na Kivu y’Amagepfo

Porogramu ”Umurinzi”, ihuriweho n’u Rwanda n’Intara ya Kivu y’Amagepfo, mu rwego rwo kwirinda icyoreza cya Ebola, mu baturage b’intara y’Iburengerazuba, mu Karere ka Rusizi, bakunze guhahira mu gihugu cya Kongo, binjiriye ku mipaka ihuza ibihugu byombi. Ni Umuhango watangirijwe mu Ntara y’Iburengerazuba, mu Karere ka Rusizi, mu Kigo Nderabuzima cya Gihundwe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Ndimubanzi Patrick, akaraba intoki mbere yuko ibirori bitangira

Uyu muhango uje ukurikira uwabereye mu Karere ka Rubavu, wo gutangiza ku mugaragaro, gahunda yo gukingira Ebola, bahereye ku baturage begereye umupaka w’ahagaragaye icyo cyorezo, wabaye taliki ya 08 Ukuboza 2019, utangijwe Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba.

Minisitiri Cosmos Kusimwa Bishisha amaze gukaraba intoki mu rwego rw’isuku yo kwirinda Ebola
Uwikingiza Ebola Ku bushake, babanza kumufotora mu mboni y’ijisho, kugirango babike ikimenyetso nagaruka bamenye ko ariwe koko.

Iki gikorwa kitabiriwhe na Minisitiri w’Ubuzima wo mu Ntara ya Kivu y’Amagepfo, Cosmos Kusimwa Bishisha, watangaje ko yishimiye iyi porogramo ihuriweho n’ibihugu byombi u Rwanda na Kongo, yagize ati :

<1729|center>

Ubutumire twahawe n’u Rwanda no kuba twaje hano, birerekana ubushake bw’abayobozi bacu bombi, ba Nyakubahwa Prezida wa Tshisekedi wa Kongo na Paul Kagame w’u Rwanda, ubushake bafite bwo kuvura abaturage bose b’ibihugu byacu byombi

Abajyanama b’ubuzima bo mu Karere ka Rusizi basusurukije abashyitsi

Akomeza avuga ko ashimiye abikuye ku mutima ubushake bw’ibihugu byombi bihuje imipaka bihuriyeho mu gufatanya kurwanya Ebola, yagize ati :

U Rwanda na Kongo duhuje imipaka, ariko indwara zo ntizigira umupaka, icyorezo kiri mu mugi wa Bukavu, mu Ntara ya Kivu y’Amagepfo, nikigera ku mupaka ntikizibwiriza ngo ndahagaze, kuko kitazi umupaka icyo uvuze, niyo mpamvu hashyizweho iyi porogaramu yo kwirinda Ebola, ku baturage baturiye imipaka yombi”.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Umunyamabanga wa Leta, muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Ndimubanzi Patrick yatangaje ko urukingo rukiri mu igeragezwa, yungamo ko kwikingiza ari ubushake, nta gahato karimo, akomeza avuga kandi ko kwikingiza bidahagije, hagomba gukomeza uburyo bwo kugira isuku, yagize ati :

Abakinnyi bazwi mu ikinamico nka Ndimbati n’abandi bakanguriye abaturage kwirinda Ebola, babinyujije mu ikinamico.

Ni nabyo twagarutseho dusobanura, gukingira ntabwo bihagije, hagomba gukomeza gukoresha bwa buryo twakoreshaga, icya mbere ni ukutajya aho icyo cyorezo kiri, icya kabiri ni ukumenya ibimenyetso bya Ebola, ku buryo uramutse uhuye n’umuntu ufite ibimenyetso, uhita ubimenyesha inzego zibishinzwe ngo zimufashe, icya gatatu ni ugukaraba intoki kenshi, ku buryo iyo ubikoze ibyo byose bikomatanyije, ukanivuza hakiri kare, kuko byagaragaye ko uwivuje hakiri kare, abantu benshi bakira kugeza kugeza kuri 90 ku ijana, iyo babonye imiti bagifatwa n’indwara”.

Madamu Mukarubayiza, umwe mu bakingiwe virusi ya Ebola, yatangaje ko kuva yakingirwa nta ngaruka yigeze agira, ameze neza, akaba akangurira abagitinya kwikingiza iki cyorezo, ko nta kibazo gihari !

U Rwanda rurateganya gutanga inkingo ibihumbi 200 000, zatanzwe n’abagiraneza, hakaba hamaze gukingira abantu 829 kugeza ubu, kandi urukingo rugomba gutangwa kabiri.

Ku ruhande rwa Kongo, hamaze gukingirwa abaturage ibihumbi 30 000, mu baturage miliyoni zirindwi n’igice (7 500 000), zituye Kivu y’Amagepfo, kandi bakaba bafite intego yo gukingira abaturage bose, ubushobozi nibuboneka.

Uhagaze Alphonse

ibitekerezo

kwamamaza