photo
photo

Premier League igarukanye indi sura

Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias

Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Bwongereza izwi cyane nka Premier League irasubukurwa uyu munsi kuwa gatatu…ariko ntiza kuba imeze nk’uko tuyizi. Imikino izajya ibera muri stade zitarimo abafana, ni imwe mu ngamba zo kwirinda ubundi bwandu bushya bw’iyi virus.

Harafatwa umunota umwe wo kuzirikana abantu bishwe n’iki cyorezo mbere y’uko ruhago yongera guterwa ku mikino ya mbere.

Ku myenda y’abakinnyi haraba hariho udutambaro tw’ishusho y’umutima mu kwifatanya n’abakozi b’urwego rw’ubuzima bahanganye n’iki cyorezo.
Ku mikino 12 ya mbere y’iki gice gisubukuwe, amazina y’abakinnyi inyuma ku myenda yabo azasimbuzwa ijambo "Black Lives Matter".

Ni nyuma y’iyicwa ry’umwirabura George Floyd muri Amerika ryateye inkubiri y’imyigaragambyo ahatandukanye ku isi.

Mu nshuro umunani z’ibipimo zafatwaga buri byumweru bibiri ku bakinnyi n’abatoza ba Premier League, abantu 16 nibo basanze barayanduye mu bipimo 8,687 byafashwe.

Imikino yose hamwe 92 isigaye izajya yerekanwa ’Live’ iri kuba ku matereviziyo atandukanye ku isi.

Liverpool iri imbere ho amanota 25 ku makipe ayigwa mu ntege mu gihe Bournemouth, Aston Villa na Norwich City zishobora kwisanga mu byicaro byo mu kiciro cya kabiri kuko arizo ziri inyuma.

Ni ibyishimo byinshi ku bakunzi ba Liverpool kuko iri gukoza imitwe y’intoki kuri iki gikombe yagaheruka mu myaka 30 ishize.

Ntakabuza irakegukana niramuka itsinze umukino wayo wa mbere muri iri subukurwa, mu gihe iyigwa mu ntege ya kabiri Manchester City yatsinzwe na Arsenal, izahita icyegukana.

Leta y’Ubwongereza nayo yemeye ko amarushanwa y’imikino ashobora gusubukura ariko nta bafana bari ku bibuga guhera tariki ya mbere z’uku kwezi kwa gatandatu.
Amakipe yari amaze igihe gito asubukuye gukora imyitozo.

Abakinnyi ba Premier League n’abatoza bazakomeza gusuzumwa kabiri mu cyumweru, uwo basanzemo iyi ndwara ashyirwe mu kato mu gihe cy’iminsi irindwi.

Imikino iraba ryari?

Uyu munsi Aston Villa irahura na Sheffield United mu mukino ufungura guhera saa moya z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda.

Uwo urabanziriza umukino wa Manchester City yakira Arsenal guhera saa tatu na 15 ku isaha yo mu Rwanda.

Indi mikino yose hamwe y’umunsi izaba muri weekend.

Ingamba zafashwe ni izihe?

Imikino yose izaba nta bafana, gusa ariko hakaba hari abantu bake bemewe kubwo
imirimo bafite muri stade batagomba kurenga 300.

Sitade zizaba zigabanyijemo ibice bitatu - umutuku (ikibuga n’aho abasimbura bicara), umuhondo uburira(mu myanya y’abafana) icyatsi (ibindi bice by’inyuma muri stade) - buri wese mu bemerewe akaba azi aho atarenga.

Amakipe araba yemerewe abasimbura batanu aho kuba batatu nk’ibisanzwe, urutonde rwabo baraba ari icyenda aho kuba barindwi.

Abakinnyi ntibemerewe gusuhuzanya mbere y’umukino no kwinjira mu kibuga begeranye, imipira bakina, uduti rwo muri koruneri, amazamu n’ibikoresho bigaragaza gusimbuza bizajya bisukurwa kenshi mbere no mu mukino.

Abaganga, abatoza n’abasimbura beretswe uko bazajya bagenda aho bemerewe mu kubahiriza kutegerana kandi Ikoranabuhanga rya VAR rizakomeza kwifashishwa.

Ibiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino bizajya bitangirwa iruhande rw’ikibuga hifashishijwe ikoranabuhanga nkuko BBC ibitangaza dukesha iyi nkuru.

ibitekerezo

kwamamaza