photo
photo

Patrick Nyamitari wari umaze igihe ari mu gihugu cya Kenya yagarutse gukorera umuziki mu Rwanda

Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias& dshmmnelias@gmail.com

Rukundo Patric Nyamitari utarigeze woroherwa na Covid-19, kuko iki cyorezo cyamusanze mu Rwanda yatangaje agiye gushyira hanze indirimbo yari yarakoze, mbere yuko iki cyorezo cyaduka cya Covid-19.


Hashize iminsi mike ashyize hanze indirimbo yise “Inyenyeri” yasohoreye mu Rwanda, akavuga ko yari yanasohoye iyayibanjirije yitwa “Love” itaramenyekanye cyane kuko atigeze ayimenyekanisha.

Mu kiganiro kirekire yagiranye na Kigali Today dukesha iyi nkuru, Nyamitari yasobanuye ko ubu afite umwanya uhagije wo gukorera umuziki ku butaka bw’u Rwanda, ku buryo ashaka gutungwa n’umuziki ubuzima bwe bwose.

Aho yari ari mu gihugu cya Kenya, Nyamitari avuga ko yahakoze imirimo itandukanye irimo kuririmba no kuba umukemurampaka mu marushanwa y’impano, gutoza abandi bahanzi kuririmba kuko hari n’ama Studio yari asigaye amwiyambaza ngo ayafashe kuyobora imiririmbire.

Gusa ngo ntabwo ibi byari kumutunga byonyine kuko yanashatse ikigo asinyana na cyo amasezerano gikora ibijyanye na telefone ariko ngo yagarutse i Kigali aya masezerano ageze ku musozo.

Mu gihe yamaze muri Kenya, Nyamitari yavuze ko yigiye byinshi ku banyamuziki bo muri Kenya cyane cyane ibijyanye no gukora cyane ndetse no gukora byinshi, imyitozo no kumenyekanisha ibikorwa byabo.

Yavuze ko kuva yajya mu irushanwa rya Tusker yahindutse cyane bitewe n’ubunararibonye yakuye muri iri rushanwa, ati “Mbere yo kujya muri Tusker nagiraga isoni nkanakora utuntu duke ku rubyiniro kandi ibyo byaranzitiraga cyane.”

Patrick Nyamitari ni umuhanzi w’inararibonye muri muzika nyarwanda uhereye mu muziki waririmbiwe Imana( Gospel Music) mu myaka irenga 10 ishize kugeza ubwo yahinduraga umuvuno atangira kuririmba ubwoko bwose bw’injyana anitabira amarushanwa anyuranye arimo na Tusker Project Fame.

Patric Nyamitari ni umwe mu bahanzi b’ikitegererezo ba barizwa mu nyanjyana zihimbaza Imana, azwi mu ndirimbo nka: Ndaje,..

ibitekerezo

kwamamaza