photo
photo

Nyamata : Abamotari barishimira ko akazi kabo kongeye gusubukurwa nyuma ya Guma mu rugo

Abamotari bo mu mujyi wa Nyamata, nyuma y’iminsi 44 bari muri gahunda ya Guma mu rugo, aho basabwaga kuguma mu rugo, ntibakomeze akazi kabo, kubera kwirinda icyorezo cya Covid-19, ubu bakaba bishimira ko bongeye gukomorerwa gukomeza akazi.

Nzirorera Joseph wa COTAMOBU, ashimira ubuyobozi ko bongeye gusubukura imirimo yabo

Mbarushimana J.Bosco, akorera mu ishyirahamwe COTAMOBU (Cooperative des Taxis Moto de Bugesera) mu mujyi wa Nyamata, arishimira ko bongeye gukomorerwa.

Ku byerekeye ingamba zo kwirinda no kurinda umugenzi atwaye, agira ati "Amabwiriza, twahawe ni ukuboza intoki dukoresheje sanitayiza, umugenzi udafite akagofero, akaba afite agatambaro ashyira mu mutwe, umugenzi niwe ukizanira". Avuga ku ruhande rwabo nk’abamotari bambara agapfukamunwa, bakitera n’umuti ku ntoki".

Naho ku bijyanye n’amafaranga binjiza, avuga ko yagabanutse. Imbogamizi bahura nazo, yavuze ko batangiranye amadeni ku bakodesha amazu.

Niyitegeka Jean de Dieu, mugenzi we na we bakorana muri COTAMOBU, avuga ku byerekeye imikorere, yagize ati " Abantu ntibarasubiramo neza, amafaranga ni make rwose".

Mu kwirinda no kurinda umugenzi batwaye ntajya kure y’ibyo mugenzi we avuga.
Ku mbogamizi, asaba ko Leta ibafashije yabagabanyiriza imisoro, bakagira ikintu babasonera kuko aribwo bagitangira.

Nzirorera Joseph, na we niko abibona, kwirinda no kurinda umugenzi barabihuje. Ku mikorere yongeye gusubukurwa, agira ati "Akazi kagize ikibazo cya Covid-19, ariko uko bukeye tubona abagenzi baza". Imbogamizi zindi, abamotari bo mu mujyi wa Nyamata, bafite, ni umuti usukura intoki uzwi ku izina rya HUUREKA, ngo bakeka ko utujuje ubuziranenge. Uwo muti bawohererejwe n’ishyirahamwe ribakuriye ryo ku rwego rw’igihugu.

Iyakaremye Paul, Umuyobozi COTAMOBU Nyamata Ville arasobanura ikibazo cy’umuti usukura intoki uri gukemangwa ubuziranenge

Kuri byerekeye uwo muti ukemangwa, Iyakaremye Paul, Umuyobozi wa Koperative COTAMOBU- Nyamata, agira ati "Tujya gutangira nta bushobozi twari dufite, abayobozi bacu bakuru badukoreye ubuvugizi, umuntu yemera kujya adukopa imiti isukura intoki, tukajya tumwishyura mu cyumweru, none nabonye ubutumwa buvuga ko tugomba kuwuhagarika, uyu rwiyemezamurimo hari ibyemezo atarabona ". 

Alex, akora mu kigo gitsura ubuziranenge (FDA), avuga ko ku bijyanye n’uwo muti, yabyanditse mu butumwa bugufi kuri watsap agira atii :

- Rwanda FDA yamenye amakuru kuri product yakoreshwaga nka hand sanitizer yitwa HUUREKA (Hypochlorous acid) yinjijwe na Africa medical supply company aho iyo company yayinjije itabanje kubimenyesha Rwanda FDA kugirango isuzume ubuzirange bwayo mbere yo gukoreshwa bityo Rwanda FDA yahise isabe iyo company ko ihagarika kuyigurisha igasaba n’aho yayigurishije kuba bahagaritse kuyigurisha kuba clients mugihe Rwanda FDA yafashe samples zo Gupima muri Laboratoire ndetse no kureba amakuru ahagije ku ikoreshwa ryiriya product"

Umuti Huureka usukura intoki wakoreshwaga n’abamotari, wabaye uhagaritswe by’agateganyo n’ikigo gitsura ubuziranenge bw’imiti (FDA)

Itangazo rihagarika by’agateganyo umuti "HUUREKA



Ku ruhande rw’ubuyobozi, ku bijyanye no gutangirana ibibazo mu kazi ko gutwara abagenzi, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yatangaje ko inzego zose z’umurimo zahungabanye kubera iki cyorezo.

Agira ati " Ni bizinesi nk’ibisanzwe, nk’ufite igare, ipikipiki, imodoka ntabwo ariho arakora uko bisanzwe".

Akarera ka Bugesera kabarirwamo, abamotari barenga 400, mu gihugu cyose hari abagera ku bihumbi birenga 45.

Uhagaze Alphonse

ibitekerezo

kwamamaza