photo
photo

Musanze : Abahinzi b’ibirayi bitabiriye kugurisha umusaruro wabo bifashishije ikoranabuhanga rya telefoni

Mu gihe Leta y’u Rwanda ishishikajwe no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho rifasha kwihutisha iterambere ryihuse, abahinzi b’ibirayi mu karere ka Musanze bakomeje gukoresha aya mahirwe bashakisha amasoko y’umusaruro wabo.

Uwamungu Charles, Umuyobozi w’Ihuriro "UCOOPAMU" ry’amakakusanyirizo y’abahinzi b’ibirayi mu Karere ka Musanze

Shirimpuhwe J.Damascène waganiriye na Ijabo.net yavuze ko agurisha umusaruro we ahamagara ku makusanyirizo yose, akoresheje telefone, akabaza uko igiciro cy’ibirayi gihagaze, yasanga ahendwa akaba aretse igihe gito igiciro kikigira hejuru, akabona kugurisha.

Munyabarenzi Jean de la Paix, ni umutubuzi w’imbuto y’ibirayi, mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Musanze,

Ibi kandi byanagarutsweho na perezida wa Koperative "Abadatezuka ku kirayi", ikora umurimo wo gutubura ibirayi, iherereye mu kagari ka Ninda, Umurenge wa Nyange, Akarere ka Musanze, Munyabarenzi Jean de la Paix, wagize ati :“ Mu gushaka isoko ry’umusaruro wacu, twifashisha ihuriro duhuriyeho n’abandi batubuzi ndetse n’amakoperative dukorana, mu kubereka ko umusaruro uhari, buri wese akerekana uwo afite ku rubuga, bakawumenya bakaza kugura ".

Yakomeje avuga ko abataritabira ubwo buryo, bandika nomero za phone zabo, bagakoresha uburyo bwo kubahamagara, kandi ubu buryo akaba ari nabwo bakoresha cyane.

Uwamungu Charles, uyobora Ihuriro ry’amakakusanyirizo y’abahinzi b’ibirayi muri Musanze ryitwa "UCOOPAMU", nawe yashimangiye ko ikoranabuhanga ribafitiye akamaro mu gushaka isoko ry’umusaruro wabo, aho bashinze urubuga rwa Whatsapp rwitwa " Duhoreho twese ", ruhuriraho amakoperative 14, bagasangira amakuru arebana n’ubuhinzi bwabo.

Uwamungu yakomeje avuga ko hari umuterankunga wemeye kubafasha kuzabakorera porogaramu y’ikoranabuhanga, izabafasha kujya bahura n’abakiliya babo bari mu mujyi wa Kigali, dore ko ari n’aho hari igice kinini cy’abakenera umusaruro w’ibirayi baba bejeje.

Nubwo bamaze gusobanukirwa uburyo bwo gukoresha telefoni mu kugurisha umusaruro wabo ariko, aba bahinzi ntibarasobanukirwa n’ibirebana no kuba batangiza amasoko akorera kuri Internet, aho umuntu ashobora kujya akabona ibiciro, akanahitamo ingano y’ibyo ashaka, akaba yabyohererezwa aho ari hose.

Mu Karere ka Musanze, abanyanakuru baganiriye na Mayor Nuwumuremyi Jeanine, bafatira hamwe ifoto y’urwibutso

Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi n’Umutungo Kamere, mu Karere ka Musanze, Ngendahayo Jean yavuze ko gukora ubucuruzi bukorewe kuri Internet akenshi bisaba telefoni igezweho (smartphone), akaba ari nayo mpamvu mu bukangurambaga bakora bahera ku rubyiruko kuko ari rwo usanga ruzifite.

Yagize ati : “Mu Rwanda niyo bigitangira, icyo twakoze rero, hari urubyiruko rwibumbiye mu buhinzi twita RYAF (Rwanda Youth in Agribusiness Forum), nibo twafashe nk’abantu bahugukiwe n’ibijyanye n’ubuhinzi kandi bajijukiwe n’ibijyanye n’ikoranabuhanga, nibo twahereyeho kugira ngo bajye hamwe bahugurwe, noneho dutangire iby’ubucurizi bukorewe kuri Internet".

Akarere ka Musanze gafite amakoperative 14 y’abahinzi b’ibirayi, buri koperative ifite ikusanyirizo ryayo.

Uhagaze Alphonse
Email : uhagaze2017@gmail.com

ibitekerezo

kwamamaza