photo
photo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Biruta n’abanyamakuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yatangaje ko hari ibihugu bituranye n’u Rwanda, bishaka kurwibasira mu mvuga zisesereza, avuga ko bibabaje kuko ari uburyo bwo gushaka kugaragaza ko ibibazo igihugu cyabo gifite bituruka ku muturanyi.

Minisitiri Biruta Vincent aganira n’abanyamakuru

Amagambo akakaye yavuzwe na Adolphe Muzito wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ubu akaba ari Umuhuzabikorwa w’Impuzamashyaka itavuga rumwe na Leta muri icyo gihugu yitwa Lamuka, aho yavuze igihugu cye cyashoza intambara ku Rwanda gifite indi migambi mibisha kikingirije, cyo kuba cyarugira ingaruzwamuheto.

Imvugo yarakaje Abanyarwanda batandukanye ndetse abandi bayobozi ba Lamuka barimo Jean Pierre Bemba na Moïse Katumbi, bitandukanya na we ku ikubitiro, banamusaba kwisubiraho ku ijambo yavuze.

Uyu niwe Adolphe Muzito uvuga amagambo akakaye ku Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuva mu Ugushyingo 2019, nawe iryo jambo rya Muzito yarigarutseho, ari arifata nko kudaha agaciro ikindi gihugu cyemewe mu ruhando mpuzamahanga kurusha ndetse n’igihugu cye..

Minisitiri Biruta yabajijwe ku mvugo y’abanyapolitiki bo muri RDC ko igihugu cyabo kidashobora kubona amahoro badateye u Rwanda, ngo byaba ngombwa tukarufata.
Dr Vincent Biruta, yavuze ko imvugo z’abanyapolitiki bamwe bo muri RDC ku Rwanda zibabaje kuko ahanini n’ibyo bavuga ari ibintu biba bidafite inshingiro.

Umunyamakuru Jean Claude Mwambutsa wa BBC abaza ikibazo Minisitiri Biruta

Ati “Ni ibintu bibabaje, wakwiteguye ko ibyo bavuga biba bifite icyo bafite gifatika ariko nta gihari. Ntabwo ari ubwa mbere bene ibi bibazo bibaho, hashize igihe hari abanyapolitiki bo muri RDC bumva ko kugira ngo abaturage babo babemere ari uko bavuga nabi u Rwanda.”

Biruta yavuze ko ibyavuzwe n’aba banyapolitiki ndetse na bamwe mu bo muri Kiliziya Gatolika bidashobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda na RDC.

Yavuze ko ubu RwandAir yatangiye gukora ingendo muri RDC, ko ndetse ingabo z’iki gihugu ziri mu bikorwa byo guhashya imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ibarizwa mu Burasirazuba bw’igihugu.
Ati “Bavuge ibyo babonye, biriya ntabwo bizabura kandi n’igihe kizerekana ko ntaho byari bishingiye

Minisitiri Dr Biruta yashimye uruhare rw’ubuyobozi bwa RDC mu guhashya imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu Burasirazuba bwa RDC irimo na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikiganiro cyari kitabiriwe n’abahagarariye ibinyamakuru mpuzamahanga !

Yavuze ko u Rwanda rumaze kwakira abantu 1919 bari mu mashyamba ya Congo aho ingabo za RDC zagabye ibitero ku mitwe yitwaje intwaro. Abo batahutse hacumbikiwe mu nkambi ya Nyarushishi.

Abarwanyi 562 nabo bagaruwe mu Rwanda, aho ubu bari kwigishwa kugira ngo babe basubira mu buzima busanzwe.

U. Alphosne

ibitekerezo

kwamamaza