photo
photo

Minisanté - Imbuto Foundation : Izi mbangukiragutabara 20 zizafasha ku kwita ku buzima bw’umubyeyi byihuse n’ubw’umwana by’umwihariko – Mme Umutesi Geraldine

Umuhango wo gutanga izi mbangukiragutabara 20, wabaye kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2019, Umuryango Imbuto Foundation, uhagarariwe na Mme Umutesi Geraldine ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ibikorwa by’Ubuzima muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Zuberi Muvunyi, nawe ntiyazuyaje, yahise azishyikiriza Abayobozi b’Ibitaro, byatoranyijwe byagaragaje ko bizikeneye kurusha ibindi.

Imbangukiragutabara uko ari 20 zizafasha ibitaro gutabarara indembe byihuse.

Dogiteri Muvunyi, akimara kubashyikiriza ibyangombwa bw’imbangukiragutabara, abayobozi b’ibitaro yagize icyo abisabira, agira ati : " Izi modoka muzihawe ari nshya, mugomba kuzifata neza, birenze uko byakorwaga, sinifuza kuzongera kubona amaraporo ya hato na hato, avuga zangiritse, ko zakoze impanuka ".

Dr Muvunyi (Minisanté) na Mme Umutesi Geraldine (Imbuto Foundation), mu muhango wo gutanga Imbangukiragutabara

Dogiteri Zuberi yunzemo agira ati :"Nta kindi gisobanuro nkeneye kumva cyo kwangiza izi ambulance, tolerance ni zero”, akomeza avuga ko bagomba kuziha abashoferi bazi akazi, kuko iyo zangiritse, biba ari igihombo gikomeye ku gihugu.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Imbuto Foundation, Umutesi Géraldine, yavuze ko umuryango ahagarariye watanze imbangukiragutabara 20, kuko n’ubusanzwe, mu nshingano bafite harimo no kwita ku buzima bw’abaturage.

Gerardine yagize ati : “Izi mbangukiragutabara uko ari 20 zizafasha wa muturage uri kure y’ivuriro ry’ibanze cyangwa ibitaro kuhagera byihuse.Ni umusanzu rero twatanze nka Imbuto Foundation, kuko twita ku buzima bw’abaturage muri rusange n’ubw’umubyeyi n’umwana by’umwihariko”.

Umwe mu bahawe imbanguragutabara, akaba n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibirizi, mu Karere ka Gisagara, Dr Twizeyimana Jean de Dieu, yagize ati :“ Imbangukiragutabara mpawe ije kudufasha gukemura ikibazo twagiraga cyo guhamagarwa n’ibigo nderabuzima icya rimwe tukabura uko tubigenza “.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ibikorwa by’Ubuzima muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Zuberi Muvunyi, yabwiye itangazamakuru, ko nubwo iyi mpano itanzwe ayishimye, ariko haracyakenewe nyinshi, kugirango ubuzima bw’Umuturarwanda bubungabungwe neza, yagize ati :

Imbangukiragutabara dufite nta mahuriro y’izo dukeneye, ziracyari nke cyane kandi n’izihari zirakuze, tugenda tuzisimbura. Imodoka nk’izi rero ni ingenzi kuko iyo umuntu afite ikibazo gikomeye cy’ubuzima, nibura mu isaha imwe yagombye kuba yagejejwe ku rwego rwisumbuye rw’ubuvuzi”.

Imbangukiragutabara 20 zatanzwe zifite agaciro ka miliyari imwe, bivuze ko imodoka imwe ifite agaciro karenga miliyoni 50 z’Amanyarwanda.

Uhagaze Alphonse

ibitekerezo

kwamamaza