photo
photo

MINICT : Ikoranabuhanga ryari rihagaze rite mu mwaka wa 2019 ?

Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho no Guhanga udushya, ivuga ko abagerwagaho na murandasi mu Rwanda muri 2011 bari 7% gusa mu gihe muri 2019 bageze kuri 52%, imibare y’iyi Minisiteri kandi igaragaza ko muri 2010 abari batunze telefone ngendanwa bari 33% gusa mu gihe muri uyu mwaka wa 2019 barenga 80.5%.

Imibare yerekanye ko abakoresha servisi zo guhererekanya amafaranga kuri telefone bazamutse bigaragara bakava ku bihumbi 630 muri 2011, barenga miliyoni 10 muri 2019.

Minisiteri y’Uburezi yo igaragaza ko amashuri abanza agerwaho na murandasi yavuye ku 9.8% muri 2016 agera kuri 25.1% muri 2017 mu gihe amashuri yisumbuye yo yavuye kuri 35.4% muri 2016 agera kuri 41.3% muri 2017

Mu mwaka wa 2000 ni bwo mu Rwanda hatangiye gukoreshwa murandasi (internet). Hakozwe byinshi cyane ko igihugu cyaheraga ku busa, nk’uko bisobanurwa na KALEMA Goldon, umuyobozi mukuru ushinzwe ikoranabuhana MINICT.

"Kuva mu 2000 hibanzwe mu gushyiraho politiki n’ibigo by’ikoranabuhanga. kuva mu 2006, Leta yibanze ku gushyiraho ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga ari nabyo bitanga murandasi, icyo gihe nibwo fibre optique yagejejwe hose mu gihugu".

Bamwe mu banyeshuri bamaze kumenya gukirigita mudasobwa !/Foto Intyoza

Mu turere 30 ndetse igezwa no ku mbibi z’igihugu zirenga 15.4G coverage, ni ukuvuga ukuntu ukwirakwijwe hose mu gihugu ku baturage tugeze ku kigero cya 96.6%, KALEMA Goldon, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ikoranabuhanga muri MINICT.

Gushyira ingufu mu kwihutisha ikoranabuhanga byoroheje itangwa rya service zitandukanye abaturage bakenera.

Mu kwihutisha ikoranabuhanga Leta y’u Rwanda yabihereye mu rwego rw’uburezi, aho kuva mu mashuri abanza n’ayisumbuye abanyeshuri bakoresha mudasobwa ibintu bitanga icyizere ko icyerekezo cy’iterambere u Rwanda rufite kizagerwaho.

From RBA News

U. Alphonse

ibitekerezo

kwamamaza