photo
photo

MINEDUC : Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’ibizamini bisoza amashuri abanza ikiciro rusange na TTC

Ku uyu wa mbere taliki ya 30 Ukuboza 2019, Minisiteri y’Uburezi yashyize ahagaragara amazina y’abanyeshuri bo mu mashuri abanza bazakomereza mu kiciro rusange, ndetse n’abarangije ikiciro rusange (Tronc commun), bazakomereza mu yisumbuye hamwe n’abo mu Nderabarezi (TTC).

Munyakazi Yusufu (MINEDUC) na Ndayambaje Irené (REB) ku munsi wo gutangaza amanota y’abanyeshuri batsinze !

Nk’uko byatangeje n’Umunyamabanga wa Leta, muri Minisiteri y’Uburezi, Munyakazi Yusufu, yavuze ko urutonde rwerekana ko ; umunyeshuri wabaye uwa mbere mu barangije amashuri abanza ari uwitwa Humura Elvin urangije muri Wisdom School ryo mu Karere ka Musanze mu gihe uwabaye uwa mbere mu kiciro rusange ari Mucyo Salvi wo mu ishuri ryisumbuye rya Byimana (E.S Byimana) ryo mu Karere ka Ruhango.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko abanyeshuri bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza bose hamwe ari 286 721 mu gihe muri 2018 bari 225 578 ni ukuvuga ko biyongereyeho 31 143 bangana na 12.2%.

Naho abakoze ikizamini gisoza ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ari 115 417 mu gihe muri 2018 bari 99 898 ni ukuvuga ko biyongereyeho 15 519 bangana na 15.5%.
Urutonde rw’abanyeshuri 10 babaye aba mbere mu kizamini cy’abarangije amashuri abanza, ruyobowe n’uriya Humura Elvin barimo abakobwa 7.

Mucyo Salvi wo muri ES Byimana niwe wabaye uwa mbere mu barangije icyiciro rusange

Naho abanyeshuri 10 ba mbere mu kiciro rusange bayobowe n’uriya Mucyo Salvi na bo barimo abakobwa barindwi mu gihe abahungu ari batatu.

Mu kiciro cy’abarangije amashuri abanza, abatsinze ku kigero cyo hejuru ni ukuvuga abari muri level I ni abanyeshuri 10 700 barimo abahungu 5 798 n’abakobwa 4 902. Aba bose bangana na 3,8% y’abakoze bose.

Abari mu kiciro cya III ari na bo benshi ni 88 354 bangana na 31,5% y’abakoze bose, bakaba barimo abakobwa 50 974 n’abahungu 37 380.

Mu kiciro cy’abarangije ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, abatsinze neza ni ukuvuga abari muri I ni 10 451 bangana na 9,1% y’abakoze bose, barimo abahungu 6 132 n’abakobwa 4 319.

Naho abatsinze ku rwego rwa IV ari na bo benshi ni 54 025 bangana na 47,2% y’abakoze bose, bakaba barimo abakobwa 32 855 n’abahungu 21 270.

Minisiteri y’Uburezi kandi yagaragaje ibigo 10 byabaye ibya mbere mu gutsindisha.
Mu kiciro cy’amashuri abanza, Saint André yo mu karere ka Muhanga ni ryo rya mbere rigakurikirwa na Ahazaza na ryo ryo mu karere ka Muhanga.

Mu kiciro rusange, ishuri rya mbere ni Fawe Girls School rikurikiwe na Petit Seminaire Saint Vincent Ndera.

Minisiteri kandi yatangaje ko amanota y’aba banyeshuri yasohokanye n’ibigo bazigamo ku buryo uzajya ajya kureba amanota azajya ahita abona n’ikigo yoherejwemo kwiga.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje kandi ko italiki yo gutangira kw’amashuri ku basanzwe biga bisanzwe, ari ku italiki ya 06 Mutarama 2020, naho abatangarijwe amanota bazajya kwiga mu bigo bishya, bazatangira taliki ya 13 Mutarama 2020.

Uhagaze Alphonse
email : uhagaze2017@gmail.com

ibitekerezo

kwamamaza