photo
photo

Karongi : Haracyagaragara bamwe mu bagore bahohotera abagabo babo

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Karongi bavuga ko muri ako karere hari bamwe mu bagore bahohotera abagabo babo ariko abagabo bakicecekera bakanga kubivuga kugira ngo batishyira ku karubanda.

Mukamana Ancilla ni umuturage utuye mu Murenge wa Mubuga, Akagali ka Gabiro aganira n’Ikinyamakuru Ijabo.net yavuze ko ihohoterwa rikorerwa mu ngo rigihari kuko hari abagore badashobotse birirwa mu kabari bagatara nijoro basinze ntibabashe kuzuza inshingano zabo bityo bigakurura amakimbirane mu rugo.
Bamwe mu bagabo bo muri uwo murenge nabo bavuga ko abagore babahohotera ariko bagatinya kubizuga.

Hari abagore bamwe bumvise uburinganire nabi bahohotera abagabo babo

Nsanzimana Innocent avuga ko hari abagabo bakubitwa n’abagore babo ariko bakicecekera bakanga kubivuga kurigango batishyira kukarubanda, kuko mu muco wa Kinyarwanda nta mugabo ujya avuga ko umugore yamukubise cyangwa hari irindi hohoterwa yamukoreye.

Hasengimana Gaspard avuga ko batakigira ijambo mu ngo kuko hari abagore babahohotera cyane cyane abagore birirwa mu kabari bagataha basinze bityo bagera murugo bakarwana n’abagabo babo bityo bigakurura ubwumvikane mu ngo zabo.

Mukashema Dorosela Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage aganira n’Ikinyamakuru Ijabo.net, yavuze icyo kibazo cy’abagore bahohotera abagabo muri Karongi kihari ariko ko bidakabije cyane avuga ko hari uburyo bwo kubikemura ariko ko bizakemukira mu migoroba y’ababyeyi.
Yavuze kandi ko imbogamizi bafite ari uko abaturage bafite ikibazo cy’ayo makimbirane batitabira imigoroba y’ababyeyi kugira ngo ibibazo byabo bibashe kuba byaganirwaho bikemuke.

Uhagaze Alphonse
Email : uhagaze2017@gmail.com

ibitekerezo

kwamamaza