photo
photo

Ikipe Vision 2020 FC yanyagiye Impamyabigwi FC ibitego 3-1

Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Nyafurika w’Itangazamakuru, uzaba taliki 08/11/2019, wabanjirijwe n’umukino w’umupira w’amaguru, wabaye kuri uyu wa gatandatu, taliki 02/11/2019, wahuje ikipe ya Vision 2020 FC igizwe n’Abayobozi na Impamyabigwi FC igizwe n’Intore z’Abanyamakuru banyuze mu Itorero ry’igihugu, warangiye Vision 2020 FC inyagiye Impamyabigwi FC ibitego 3-1.

Ikipe ya Vision 2020 FC yishimira intsinzi yegukanye, inahabwa igikombe

Umukino watangiye ahagana saa yine irengaho iminota mike, wabanjirijwe no gufata umunota umwe wo guha icyubahiro umunyamakuru Rwasa Jerome, uherutse kwitaba Imana mu minsi mike ishize.

Umukino ugitangira, ntibyari umukino gusa, buri ruhande rwari rufite ishyaka riharanira gutsinda ibitego. Nk’uko bigenda aka ya mvugo y’Abanyarwanda , « Ngo ababurana ari babiri, umwe aba yigiza nkana », umukino waje kurangira ikipe Vision 2020 FC, inyagiye Impamyabigwi FC imvura y’amahindu y’ibitego 3-1.

Umuyobozi wa RGB, Mme Kayitesi Yusta atanga ubutumwa bujyanye n’iki gikorwa
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itagazamakuru (MHC), Mbungiramihigo Peacemaker afata ijambo

Mu mikino yabanjirije uyu uko ari ibiri mu bihe bishize, ikipe Impamyabigwi FC, yahoraga itsinda Vision 2020 FC, ku buryo yayitsinze inshuro ebyiri yikurikiranya ; ariko kuri iyi nshuro yarayigaranzuye, nayo iyitsibura ibitego bitatu kuri kimwe cyatsinzwe na Kapiteni wayo Jado Max.

Kapiteni Jado Max, ahawe ijambo ngo asobanure uko umukino wagenze, yasubije atera urwenya, agira ati : « Ikipe VISION 2020 FC turayikunda cyane, ubundi mu mukino iyo utsinze ikipe imikino itatu yikurikiranya uyitwara igikombe burundu ntimuzongere gukina, twanze kongera kuyitsinda, kugira ngo tuyigumane duzakomeze dukine. ».

Umuyobozi wa RGB, Kayitesi Yusta yambika imidari abakinnyi b’Impamyanigwi FC.


Naho Kapiteni wa Vision 2020 FC, we siko abibona, afashe ijambo yagize ati : « Kabiri mu rugo rw’umugabo karakabije, Impamyabigwi FC ntizongera kudukora mu jisho, kandi twabyerekanye tuyitsibura ibitego 3-1  ».

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Mme Kayitesi Yusta, yishimiye iki gikorwa cy’ubusabane cyahuje amakipe yombi, asanga inzego zitandukanye gutahiriza umugozi umwe, zari zikwiye kubigira umuco uziranga.

Kapiteni Jado Max ati : "Iyi kipe Vision 2020 FC, twanze kongera kuyitsinda, turayikunda cyane".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC), Mbungiramihigo Peacemaker, yishimiye iki gikorwa aho agira ati : " Iki cyumweru twatangiye ubu, dukina umupira w’amaguru wahuzaga ikipe ya VISION 2020 FC n’Ikipe y’Impamyabigwi FC igizwe n’abanyamakuru bitabiriye Itorero.

Byabaye umwanya wo kongera guteza imbere ubusabane n’ubufatanye bw’itangazamakuru n’izindi nzego. Hari abikorera, abahagarariye inzego za Leta ndetse n’imiryango itagengwa na Leta. Izo ni inshingano twese dukwiye guhurizaho zo gufatanya dutahiriza umugozi umwe mu kubaka igihugu kuko twese dukorera Umunyarwanda umwe. Bityo inzego zose zigashyira hamwe, ibyo bizarushaho kudufasha yaba abanyamakuru ndetse n’abayobozi ".

Peacemaker yakomeje ijambo rye, avuga ko muri iki cyumweru hagiye kubaho ubukangurambaga, aho abagize ubuyobozi bw’ikigega cy’abanyamakuru bazaganira n’izindi nzego, kugira ngo bakitabire bagishyigikire, kizasozwe no kwizihiza Umunsi Nyafurika w’Itangazamakuru.

Umuyobozi wa MHC yambitswe umudari wo kumushimira ko igikorwa yagiteguye neza

Ku munsi nyirizina wo kwizihiza Umunsi Nyafrika w’Itangazamakuru, Peacemaker yagize ati : « Uwo munsi hazafatwa umwanya wo kwisuzuma, tubigiriwemo inama n’Abayobozi b’Ibitangazamakuru byo mu Rwanda, n’inzego nkuru za Leta n’abandi bashyitsi batandukanye bazaturuka hirya no hino muri Afrika kugira ngo, dusangire ubumenyi n’ubunararibonye.

Ikindi dusangire ibyifuzo n’ibibazo, turebe uburyo dufatanyiriza hamwe mu kubikemura kuko ntitwifuza ko u Rwanda ruba ikirwa. Mu rwego rw’itangazamakuru, turifuza ko rigira ubuhahirane, umubano n’ibindi bitangazamakuru bya Afrika, twese tubigizemo uruhare ».

Abakinnyi b’Impamyabigwi FC, bishimiye imidari bambitswe

Icyumweru cyahariwe itangazamakuru kizasozwa tariki 8 Ugushyingo 2019, ubwo hazizihizwa Umunsi Nyafurika w’Itangazamakuru, uzasozwa n’ibyishimo n’ubusabane bw’abanyamakuru ndetse n’itangwa ry’ibihembo ku banditse inkuru zabaye ingirakamaro kurusha izindi mu kujijura Abanyarwanda.

Uhagaze Alphonse

ibitekerezo

kwamamaza