photo
photo

Ikigo k’igihugu FDA kirasaba abanyenganda gutanga amakuru nyayo ku byo bakora

Byatangajwe na Dr Karangwa Charles, Umuyobozi w’agateganyo w’ikigo k’igihugu FDA kigenzura ubuziranenge bw’ibiribwa, ibinyobwa n’imiti mu Rwanda, who yakanguriraga abanyenganda bakorera mu Rwanda, gutanga amakuru nyayo kubyo bakora, bakanabishyira ku isoko.

Dr Karangwa, umuyobozi w’ikigo FDA aganira n’itangazamakuru

Ibi yabivugiye ko hari abanyenganda batanga amakuru ku bicuruzwa byabo adahura n’ibiri muri ibyo bicuruzwa nyakuri, akomeza avuga ko, uwo bazagenzura bagasanga akora ibyo azabibazwa, byaba na ngombwa agakurikiranwa mu butabera kubera uburemere bw’ibyo yakoze agamije inyungu ze

Ikigo k’Igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa, ibinyobwa n’imiti mu Rwanda (FDA), cyatangaje ko cyatangiye kugirana amasezerano na Kaminuza zo mu Rwanda zikabafasha gukora ubushakashatsi butandukanye ku byo bageza kuri Leta

Umuyobozi w’Agateganyo w’iki kigo, Dr. Karangwa Charles mu kiganiro n’abanyenganda zikora ibyo kurya, kunywa n’imiti, avuga ko itegeko rishyiraho Ikigo k’Igihugu FDA, mu ishingiro ryacyo gifite gukora ubushakashatsi kugira ngo gihe amakuru Leta cyane cyane ajyanye n’ibyo gifite mu nshingano zo kugenzura.

Dr Karangwa agira ati “Ariko nk’uko mubizi, gukora ubushakashatsi hari ibigo bifiteho ubwo bubasha bw’ibanze cyangwa se ari ko kazi kabo ; ni nayo mpamvu muri iyi minsi twagize ingendo hirya no hino mu bigo by’ubushakashatsi kugira ngo turebe ubushobozi bafite ndetse turebe ukuntu twasinyana amasezerano yo kugira ngo bage bakora ubushakashatsi ariko buri muri gahunda y’ibyo ikigo Rwanda FDA kirimo gukora.

Katushabe Donias, ushinzwe ibikorwa mu ruganda rwenga Liquor "Ingufu Ltd"

Ubu rero turimo gusinyana amasezerano n’ibigo nka Kaminuza y’u Rwanda, hari ishami rishinzwe ubumenyi cyangwa se no mu ishami ry’ubuhinzi n’ubuvuzi bw’amatungo, haba ishami ry’ubuganga n’ubumenyamuntu, haba mu ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga ndetse no mu rwego rw’abikorera nka INES Ruhengeri.

Dr. Karangwa yakomeje agira ati “Iyi INES bo ndumva twaramaze gusinyana amasezerano y’uburyo twajya dukora mu bijyanye n’ubushakashatsi ku byo kurya, kugira ngo tuge tubitanga igihe habaye ikibazo, aho ubushakashatsi bo bashobora kubukora mu gihugu cyose bagapima ibyo kurya byongewemo ibitera ingufu (Fortified Food) hanyuma bakaduha amakuru tukaba twaha amakuru yizewe Leta kugira ngo ifate ingamba.”

Dr. Karangwa yasobanuye ko impamvu bafashe ishami rya kaminuza y’u Rwanda rishinzwe ubuhinzi n’ubuvuzi bw’amatungo (CAVM) mu kubafasha ari uko bakora ibyo kurya by’amatungo.

Ati “Uyu munsi mu muco wa Kinyarwanda hari igihe twibwira ko ibyo kurya by’amatungo tudakwiye kubiha isuku ihagije ariko nagira ngo mbibutse namwe murabizi kandi tubyibukiranye ibyo inka zirya, ibyo inkoko zirya, ingurube, niba ari umwanda byanduye byanze bikunze bigera ku mubiri wacu ukandura.

Ndabaha urugero, nk’uburozi bwa Aflatoxin (uruhumbu) muri iyi minsi iba mu biryo byasaruwe biteze cyangwa byabitswe nabi ; iyo inkoko iriye ibigori birimo Aflatoxine amagi yose yayo aba arimo ubwo burozi. Warya igi ugasanga uriye izo Aflatoxin kandi ni uburozi bufata umwijima, bufata ubwonko bw’umuntu cyane cyane abana bakiri bato bigatuma habaho kugwingira.”

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya INES Ruhengeri ushinzwe amasomo n’Ubushakashatsi, Dr. Niyonzima Niyongabo François, nka kaminuza izajya ikora ubushakashatsi ku biribwa n’ibinyobwa, avuga ko abantu bajya bacuruza ibintu bakamamaza ko harimo ibintu runaka ariko nta muntu ujya afata umwanya mu bushakashatsi ngo arebe neza ko ibyo bintu birimo.

Ati “Uru rero ni rwo rugiye kuba uruhare rwa kaminuza, rwo kugenda tureba ngo ibyo bavuze birimo, dufatanya n’ikigo cy’ubuziranenge mu biribwa n’ibinyobwa Rwanda FDA.

Nk’urugero niba ari ukuvuga ngo ifu y’igikoma y’abana irimo imyunyungugu ya Fer, Calcium n’ibindi, twebwe icyo tugomba gukora ni ukuza tukareba ngo mbese ibyo bintu bari kuvuga birimo, urwo rugero rwabyo ni rwo, noneho niba bitarimo ni raporo twakora tukayitanga ku kigo kibishinzwe kugira ngo dufate imyanz

Umuntu uzajya yamamaza ibicuruzwa bye, hazajyaho umuntu uzajya afata umwanya akore ubushakashatsi kugira ngo arebe neza ko ibyo bintu byavuzwe birimo koko.

Uhagaze Alphonse

ibitekerezo

kwamamaza