photo
photo

Habayeho ubushake bwa politiki no kumvikana ubuhabirane mu Karere bwatera imbere- Prof. Musahara

Ikigo cy’ubushakashatsi mu iterambere ry’ubukungu (EPRN), mu nama yayo iteranye ku nshuro ya gatanu kirasuzumira hamwe uburyo bwo kunoza imiterere y’ubukungu no kurebera hamwe uko ubuhahirane mu karere bwifashe. Iyo nama ikaba ari ngarukamwaka. Iki kigo cy’ubushakashatsi ibikorwa byacyo ntibuhagararira ku Rwanda gusa, bugera no karere ka Afrika.

Seth Kwizera, Umuhuzabikorwa wa EPRN aganira n’abanyamakuru

Nk’uko bitangazwa n’Umuhuzabikorwa w’iki kigo cy’ubushakashatsi EPRN (Economic Policy Research Network) mu magambo ahinnye y’Icyongereza, Seth Kwizera abisobanura agira ati:

"EPRN ni Ikigo cy’ubushakashatsi bujyanye na politiki y’iterambere ry’ubukungu, tukareba uko ubukungu bwifashe, aho ibibazo biri, niba biri mu bucuruzi, mu nganda se, icyo tugamije ni ugukora ubushakashatsi tukerekana uko bihagaze, tukareba ibibazo bihari, tugatanga n’inama y’icyakorwa, kugirango ubukungu bukomeze kugenda neza".

Dr. Andrew Mold, Impuguke mu by’Ubukungu mu Muryango w’Abibumbye mu Karere ka Afrika y’Iburasirazuba

Ku ruhande rwa Prof. Herman Musahara, Impuguke, akaba n’Umwarimu muri Kaminuza, yavuze ku byerekeye ubukungu bushingiye ku buhahirane bw’akarere, yemeza ko mu gufatanya mu by’amasoko bigenda mu byiciro kandi bigatwara igihe, akomeza avuga nubwo bitwara igihe, ariko bikemurwa n’ubushake bwa politike, akomeza atanga urugero ku muryango wa Afrika y’Iburasirazuba wagiye ucumbagira.

Prof. Herman Musahara ati : "Habayeho ubushake bwa politiki no kumvikana ubuhabirane mu Karere bwashoboka".

Kuri we si iby’ubu, no mu gihe cya Perezida Idi Amini wa Uganda na Mwalimu Julius Nyerere wa Tanzaniya, bagiranye amakimbirane bituma Umuryango ugira ikibazo, yabivuze muri aya magambo : "Muri East African Community ya kera, Nyerere yavugaga ko ari umusosiyaliste, i Bugande hazamo ubutegetsi bwa Amini, ariko ikibazo gikomeye cyane gishingiye ku busumbane mu bukungu n’ubuhahirane, bakavuga ko hari igihugu kimwe gifite inganda cyunguka, ikindi kikabihomberamo".

Ifoto y’urwibutso

Prof. Musahara asanga habayeho ubushake bwa politiki no kumvikana, ku byerekeye Afrika by’umwihariko, bakirengagiza ibyo bapfa, Afrika yatera imbere ; naho ku bibazo n’amakimbirane no kutumvikana ku bibazo bimwe na bimwe, asanga no mu muryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Iburayi (European Union), naho hari ibibazo bya Brexit, aho Abongereza bashaka kuva muri uriya muryango ubahuza.

Uhagaze Alphonse

ibitekerezo

kwamamaza