photo
photo

HATEGEKIMANA Richard yatorewe kuyobora Ihuriro NSEDO

Ihuriro NSEDO ni amagambo y’impine mu rurimi rw’Icyongereza “Network for Sustainable Economic Development Organizations” tugenekereje mu Kinyarwanda ni “ Impuzamiryango Iharanira Iterambere Rirambye ry’Ubukungu.

Inteko rusange y’iri huriro NSEDO, yateranye kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Nyakanga 2020, ihuje abayobozi b’Imiryango Nyarwanda Itari iya Leta ifite ubuzima gatozi, ikorera mu Rwanda.

Nk’uko bigaragara kuri gahunda y’umunsi, inama yitabiriwe n’abagize Inteko rusange ya NSEDO, aribo abayobozi b’Imiryango Nyarwanda Itari iya Leta ifite ubuzima gatozi ikorera mu Rwanda.

Ibyari kumurongo w’ibyigwa:

1.Kwisuzuma aho bageze besa imihigo,
2.kwemeza Action Plan ya 2020_2021,
3.Ingamba zo kongera Abafatanyabikorwa,
4.Gutora inzego z’ubuyobozi.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo, abagize Inteko rusange ya NSEDO bafashe imwe mumyanzuro ikurikira:

1. Bishimiye ko ibyo bari bariyemeje byose babigezeho mu myaka ishize,
2. Bemeje ibikorwa bazakora mu mwaka wa 2020-2021.
3. Biyemeje kongera Abafatanyabikorwa,
4. Batoye inzego z’ubuyobozi.

Amatora yemeje aba bakurikira :

Perezida: HATEGEKIMANA Richard, Umuyobozi Mukuru wa RYOSD,

Visi Perezida:Mme NKUNDIMFURA Rosette (Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Girls Leaders Forum),

3.Umunyamabanga Mukuru: MWISENEZA J.Claude, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Learn Work Develop.

4.Umubitsi:Mme Musiime Florence (Umuyobozi Mukuru w’Umuryango URUSARO Women Organization.

Abatowe biyemeje gushyira hamwe, barangwa n’ubumwe,imikoranire myiza bigamije kwihutisha iterambere ry’ubukungu nkuko biri mu bikorwa by’ingenzi biyemeje gukora.

HATEGEKIMANA Richard watorewe Manda y’imyaka 5 yatangaje ko biteguye gukomeza guha imbaraga zabo igihugu, kuko cyabahaye byose ko nabo aricyo gihe cyiza cyo kwitura u Rwanda barangwa no gukora cyane bigamije iterambere rirambye ry’ubukungu.

Abanyamuryango bishimiye ibikorwa by’Ihuriro, biyemeza kwitanga kugira ngo ibyo biyemeje bizagere ku ntego.

Ifoto y’urwibutso

NSEDO ni impuzamiryango ifite ubuzimagatozi igizwe n’Imiryango inyuranye igamije iterambere rirambye ry’ubukungu.

Iyi Mpuzamahanga yashinzwe mu mwaka wa 2017, nk’uko bigaragara muri raporo zabo, iyi Mpuzamamiryango yakoze ibikorwa byinshi, kandi byiza bihindura Imibereho y’Abanyarwanda, byubaka u Rwanda n’Abanyarwanda.

Uhagaze Alphonse

ibitekerezo

kwamamaza