photo
photo

Covid-19 igeneye iki umugabane w’Uburayi byu mwihariko abihebeye umupira w’amaguru?

Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias

Kuva muri Werurwe, ni bwo ibihugu bitandukanye byahagaritse ibikorwa by’imyidagaduro harimo n’imikino mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira ry’ubwandu bushya bwa Covid-19 aho ndetse bimwe muri byo birimo u Rwanda n’Ubufaransa byarangiye bifashe ibyemezo byo gusoza shampiyona burundu.

Aha ariko, si ko bimeze mu bihugu nk’Ubudage bimaze imimsi ibiri ya shampiyona byngeye kugaruka mu kibuga mu gihe shampiyona ikunzwe ku isi yo mu Bwongereza na yo byarangije kumenyekana igihe izaba yongera gukinirwa.
Dore uko gahunda iteye hirya no hino ku mugabane w’Uburayi.

Ubwongereza - Premier League

Shampiyona y’Ubwongereza English Premier League izaba igaruka kuwa gatatu tariki ya 17 Kamena 2020. Iyi ishigaje imikino 92 ngo isozwe aho yose izanyura kuri televiziyo. Aston Villa vs Sheffield United na Manchester City vs Arsenal ni bo bazabimburira abandi.

Ubwongereza- Icyiciro cya kabiri n’icya gatatu

Amakipe yo mu cyiciro cya kabiri mu Bwongereza yatangiye imyitozo kuva tariki ya 25 Gicurasi nyuma yo gupima abambere. Kugeza ubu nta gihe cyari cyatangazwa iyi mikino izagarukira ndetse nta n’icyemezo cy’uko bizagenda cyari cyashyirwa hanze.

Ecosse

Shampiyona yararangijwe, Celtic yahawe igikombe ku nshuro ya 51 mu gihe Hearts yamanutse mu cyiciro cya kabiri.

Ububirigi- Pro League

Shampiyona y’Ububirigi yarashojwe aho buri kipwe yari imaze gukina imikino 29. Club Brugges yahawe igikombe izakina amatsinda ya Champions League mu gihe Gent ya kabiri izahera mu majonjora. Waasland-Beveren ya Djihad yamanutse mu cyiciro cya kabiri.

Serie A, mu Butariyani

Serie A izagaruka tariki ya 20 Kamena 2020 nyuma yahoo leta itangiye uburenganzira bwo kugarura imikino muri iki gihugu.

Serie A ni yo yabanjirije izindi shampiyona zikomeye gukorwaho na Covid-19 aho imikino yanabanje gukinwa nta mufana mbere yo kuyihagarika burundu.

Espagne - La Liga

Minisitiri w’intebe wa Espagne Pedro Sanchez yavuze ko La Liga ishobora gukinwa kuva tariki ya 8 Kamena, aho perezida wayo Tebas aheruka kuvuga ko gahunda bafite ari ugukina umukino buri munsi w’icyumweru kugira ngo bayirangize vuba bishoboka.

Ubudage – Bundesliga

Shampiyona yatangiye gukinwa kuva tariki ya 16 Gicurasi

Ubuholandi – Eredivisie

Bitandukanye n’ahandi shampiyona y’Ubuholandi yarasheshwe. Ajax yari iya mbere irusha AZ Alkmar ibitego izigamye mu gihe haburaga iminsi icyenda ngo shampiyona irangire.

Eredivisie yavuze ko Ajax izakina Play offs za Champions League, AZ igahera mu majonjora ya kabiri mu gihe Feyenoord izerekeza mu matsinda ya Europa League na ho PSV na Willem II zigahera mu majonjora y’iri rushanwa. Iki cyemezo kitari cyemerwa na UEFA AZ Alkmar yacyamaganiye kure.

Portugal - Primeira Liga

Leta ya Portugal yatangaje ko imikino ya ruhago yatangira gukinwa kuva tariki ya 30 Gicurasi. Nyuma y’inama y’abategura shampiyona y’icyiciro cya mbere, hafashwe umwanzuro ko iyi izatangira gukinwa tariki ya 4 Kamena 2020. Aha ariko icyiciro cya kabiri cyararangijwe ndetse amakipe ya Nacional na Farense yazamutse mu cyiciro cya mbere.

Denmark - Superliga

Shampiyona ya Danmark yaragarutse kuva tariki ya 28 Gicurasi. Gahunda ni uko byose bizaba byashojwe kugeza tariki 29 Nyakanga.

Ubufaransa - Ligue 1

Paris Saint Germain yahawe igikombe cyayo cya karindwi mu myaka umunani ishize nyuma yahoo shampiyona irangijwe kubera Covid-19. Shampiyona ijya guhagarikwa muri Werurwe, PSG yarushaga Marseilles iyikurikiye amanota 12.

Gahunda yari yavuzwe mbere kwari ukugarura shampiyona tariki 17 Kamena igasozwa 25 Nyakanga ariko byarangiye byose byanzwe. Amakipe ya Lyon Toulouse Amiens yaje kuregera uyu mwanzuro ariko ibirego byayo biteshwa agaciro.

Champions League & Europa League

UEFA ifite gahunda y’uko umukino wanyuma wa Champions League wazakinwa mu mpera z’ukwa munani.

Gahunda yari ihari, ni uko umukino wanyuma wa Champions League wari bubere kuri Ataturk Olympic Stadium i Istanbul muri Turkiya tariki ya 30 Gicurasi gusa gahunda izaganirwaho mu cyumweru gitaha ni ugushyira uyu mukino tariki ya 29 Kanama kuri iyo stade nyine.

Umukino wanyuma wa Europa League wo wari bubere muri Gdansk tariki 27 Gicurasi birateganywa ko uzakinwa kuwa gatatu tariki ya 26 Kanama nkuko Funclub ibitangaza dukesha iyi nkuru.

ibitekerezo

kwamamaza