photo
photo

Covid-19 : Imidugudu yo mu Murenge wa Muhima yashyizwe muri “Guma murugo”

Icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije isi n’u Rwanda rudasigaye, mu Rwanda ikaba ikomeje kwiyongera, ni muri urwo rwego, nk’uko bugaragara mu itangazo rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ryatangaje ko imwe mu midugudu igize Umurenge wa Muhima, mu mujyi wa Kigali, yashyizwe mu kato, ndetse indi yari igasanzwemo irakomorerwa.

Muri iryo tangazo ryasohotse muri iri joro rya tariki 20 ishyira 21 Nyakanga 2020, rikomeza rigaragaza ko hari imwe mu midugudu yo mu mujyi wa Kigali yari isanzwe iri muri gahunda ya Guma murugo yakomorewe.

Rigaragaza kandi imidugudu mishya yo mu kagari ka Tetero, Umurenge wa Muhima yashyizwe muri” Guma murugo”. Gahunda iratangira kubahirizwa kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nyakanga 2020. Dore uko iri tangazo riteye nk’uko mubyisomera hepfo :

Nk’uko mubyisonera mu mibare mishya yo ku italiki ya 20 Nyakanga 2020, imibare y’abarwayi iragenda izamuka, taliki ya 20 Nyakanga 2020, habonetse abantu 47 bose bagaragaweho kwandura iki cyorezo, bikaba bisaba gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda, nko gukaraba intoki kenshi gashoboka, kwambara agapfukamunwa neza, guhana intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi..

ijabo.net

ibitekerezo

kwamamaza