photo
photo

Bugesera : Ingaruka za Covid-19 zahungabanyije serivisi zo gucumbikira abagenzi

Icyorezo Covid-19 cyaje mu buryo butunguranye, Abanyarwanda bamara iminsi 44 mu rugo, badasohoka ngo bajye ku kazi, uretse imirimo yihutirwaga, nk’ubuvuzi, umutekano, ubucuruzi bw’ibiribwa,...Abakozi ba Leta n’ibigo byigenga, hakora bake abandi bakorera mu rugo, serivisi hafi ya zose zirahagarara, bitera igihombo gikomeye ku gihugu n’abaturage bacyo.

Ni muri urwo rwego amahoteli n’amazu acumbikira abantu (Lodges) n’indi mirimo isa nayo byahuye n’igihombo gikomeye.Kuri bo n’ubwo bakomorewe gukora,kugeza ubu ntibariyubaka bitewe nuko ingendo z’urujya n’uruza zitarafungurwa neza zaba izo ku butaka n’izo mu kirere kubera gutinya iki cyorezo kuko ntaho kirajya.

Santere y’ubucuruzi ya Batima, mu Murenge wa Rweru, Mukarukundo Agnes, ni umucuruzi w’akabari, akagiramo n’amacumbi, yavuze ko kuva iki cyorezo cyatera utubari twafunzwe kugeza ubu tutarakomorerwa, ndetse n’ayo macumbi ntagikoreshwa, kuko abayacumbikagamo ni nabo bari abakiriya babo banywera muri ako kabari.

Yagize ati "Ku macumbi ntibyakunda kuko inzira iyajyamo, ari iyo mu kabari kandi karafunze, kereka Leta idukomoreye, tukongera gukora twubahiriza amabwiriza yo gukaraba intoki, kwambara agapfukamunwa, tukabyitwararika ku bakiriya batugana".

Lujo Motel, iherereye mu Murenge wa Mayange, Akarere ka Bugesera

Eric ni umuyobozi wa Moteli Lujo, iri mu Murenge wa Mayange, ifite amacumbi y’abagenzi, mu mbogamizi afite avuga ko ugereranyije nka mbere byaramanutse cyane, agira ati: " Ugereranyije na mbere uko byari bimeze, ubu biri hasi cyane, ku icumi ku ijana, mbere abakiliya baturukaga i Kigali baje kwenjoyinga (kwishimisha).Ubu ngubu kubera Covid, abantu baraza ari bakeya, ntibashobore kwicara barenze batanu kuri tabule (ameza), kandi mbere babaga bisanzuye.

Izindi mbogamizi avuga ni imishahara y’abakozi yagabanutse, avuga ko atahemba nka mbere kandi ibyo yinjiza byaragabanutse.

Bizumuremyi Emmanuel, afite ikigo cy’amahugurwa kikanacumbikira abaje muri ayo mahugurwa cyitwa C.A.F.E. de Nyamata (Centre d’Accueil, de Formation et d’Education), giherereye mu mudugudu wa Nyamata I, Akagari ka Nyamata Ville, Umurenge wa Nyamata, ni ikigo kigari, gishobora kwakira abantu 1000, kikanacumbikiramo abagera kuri 200. Nk’uko Umuyobozi wacyo abitangaza, avuga ko mbere ya Covid-19, ibintu byagendaga neza. 

CAFE de Nyamata, ni ikigo cy’amahugurwa kikanacumbikira abantu

Avuga ku gihombo yagize ati "Nk’uko mubizi iki ni ikigo cy’amahugurwa, ibigo nk’ibi bihuza abantu benshi nibyo bahereyeho bafunga, nta manama nta kwinjiza. Mbere nashoboraga kubona Miliyoni eshanu mu kwezi, ubu nubwo bongeye kudukomorera, simbasha no kwinjiza ibihumbi 200 ku kwezi, muri iki gihe ni abantu baza bakarara".

Ku zindi ngamba afite, avuga ko hari ikigega cyashyizweho na Leta, kizabafasha kubona inguzanyo, avuga ko inguzanyo azayaka akavugurura uruhande rumwe, akarugira ishuri, ahandi hakajyamo ka Clinic, iby’amacumbi akabisigira umwanya uzasigara !

Bizumuremyi Emmanuel, Umuyobozi wa C.A.F.E. de Nyamata

Asoza ashima Leta, avuga ko n’ubwo ubukungu bwagabanutse, ariko ubuzima bw’abantu barabukijije, yungano avuga ko nk’abacuruzi bashyiriweho ubufasha buzongera gutuma bongera kwiyubaka.

Ku ruhande rw’ubuyobozi, izo mbogamizi abakora umurimo wo gucumbikira abantu bafite, Meya wa Bugesera Mutabazi Richard, avuga ko atari bo gusa byateje igihombo ahubwo ko no mu bandi bacuruzi bahombye.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi aganira n’abanyamakuru

Avuga ati"Ni bizinesi nk’izindi nk’ibisanzwe, nk’ufite moto, ufite imodoka, nawe ntabwo ari gukora nk’ibisanzwe, yarafashe ideni ashobora kugerwaho n’ingaruka kuko imibare bakoze y’ukuntu bazacuruza ntibari bazi ko hazaza icyorezo gituma bitagenda neza uko babiteganyaga, hariho uburyo bwo kwegera banki mukaganira".

Guverinoma y’u Rwanda yatangije ikigega kigamije gufasha inzego zitandukanye z’abikorera zagizweho ingaruka n’icyorezo cya Coronavirus, aho ku ikubitiro kirimo imari ingana na miliyari 100 Frw ariko intumbero ni uko cyagera kuri miliyari 200 Frw.

Kizamara imyaka ibiri gifasha ubucuruzi bwazahajwe n’icyorezo cya Coronavirus hafashwa by’umwihariko ibigo byahungabanye ku buryo nibura ibyo byinjizaga byagabanutse bikagera kuri 50% by’agaciro k’ibyacurujwe ugereranyije n’umwaka ushize.

Amafaranga arimo akubiye mu ngengo y’imari ya 2019/2020 n’iya 2020/2021. Ni ikigega cyemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 30 Mata uyu mwaka.Icyorezo Covid-19, gihangayikishije isi, mu Rwanda kugeza ubu, imibare y’abamaze kwandura ni 451, harimo 2 bapfuye, 297 bakize na 152 bakiyirwaye.

Uhagaze Alphonse

ibitekerezo

kwamamaza