photo
photo

Aïd al-Adha ni umunsi w’igitambo Abayisilamu basigiwe n’umukurambere Aburahamu

Umunsi wa Eidil-Ad’ha, abayisilamu babifitemo ubushake, basabwe gutanga igitambo cyabo ariko birinda ibikorwa byo gusabana kuko byabangamira ingamba zashyizweho na Guverinoma mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.
Umunsi wa Eidil-Ad’ha utandukanye n’uwa Eid al-Fitr uba nyuma y’igisibo cya Ramadhan kimara iminsi 29 cyangwa 30.

Mahomet cyangwa Muhammad mu ishusho yakozwe mu gihe cy’ubwami bwa Ottomani mu kinyejana cya 17./ Foto internet

Abayisilamu bagira umuco mwiza wo gusangira ifunguro n’abatishoboye baba abayisilamu n’abataribo aho muri Kanama umwaka ushize ku munsi w’igitambo bashoye miliyoni 600 FRW mu guha inyama abatishoboye.

Icyo gihe Cheikh Suleiman Mbarushimana, umujyanama wa Mufti w’u Rwanda yavuze ko gushora miliyoni 600 mu kubagira abadashobora kwigurira inyama ari igikorwa bagomba gushyiramo imbaraga.

Ati: "Ku rwego rwa Isilamu ku myemerere yabo bafata ko gutanga iri turo bakarisangira n’abantu bose ari igikorwa gifite agaciro gakomeye kirengeje ako batanzeho rya tungo.

Malayika afata inkota, Abrahamu agiye gusogota umwana we Izaki, ni ishusho yakozwe n’umunyabugeni w’Umutaliyani Domenico Zampieri / Foto Internet

"Ni umuco mwiza wo kubana n’abantu no gusangira nabo Imana ikabaha umugisha mu bindi basigaramye " !

Aïd al-Adha cyangwa umunsi mukuru w’igitambo, aho witwa Tabaski mu bihugu byo muri Afrika y’Iburengerazuba na Afrika yo hagati, bawukomora ku musekuruza w’ukwemera Abrahamu

Ngo ni ubutumwa yahawe na Malayika Gabriel (Jibrīl), bwo kujya gutura umwana we Izaki, ariko mu idini ya Islamu bo bavuga ko ari Isimayeri (izo ni impaka z’amadini), Aburahamu yizeraga Imana cyane, ajya kumutamba koko, azamuye inkota ngo amwice, Malayika aramubuza amwereka intama yafatiwe mu gihugu, aba ariyo atamba mu kigwi cy’umwana we !.

Uwo munsi mukuru w’igitambo ufite amazina menshi bitewe n’ibihugu !
Aïd al-Adha witwa na Tabaski cyangwa Tobaski mu bihugu bya Afrika y’Iburengerazuba nka Sénégal, Guinnée, Gambie na Afrika yo hagati.

Muri Afrika ya Ruguru bawita Tafaska mu rurimi rw’Ikiberiberi (Berbère), muri Turukiya witwa Kurban Bayramı, muri Etiyopiya witwa Arefa, muri Indoneziya witwa Lebaran Haji, Bahrein ni Aïd hejaj, muri Irani Aïd qurban, mu Buhinde bawita "Bakrid"…

ijabo.net

ibitekerezo

kwamamaza